Ubworozi bw'Ihene
Menya byinshi bitandukanye ku bworozi bw’ihene, ushobora kuba wibazaga uti ese ihene iba mu kiraro kingana gute? Ese zororoka gute? Hamwe nibindi bibazo byose wibazaga kuri iri tungo nibyo tugiye kukugezaho mubushakashatsi twagukusanyirije wowe uri gusoma iyi nkuru.
UKO IKIRARO KIGOMGA KUBA KIGANA
[hindura | hindura inkomoko]- Ihene n'abana bayo zikenera metero kare 1,20
- Ihene y'incuke ikenera metero kare 0,60
- ihene ikuze ikenera metero kare 0.80
- Isekurume ikenera metero kare 2
KOROROKO
[hindura | hindura inkomoko]* Ku Ihene 100 zimye, habyara 85
* Ku Ihene 100 zibyara, havuka abana 140 ku nyarwanda na 180 ku za kijyambere
* Ihene yima bwa mbere imaze amezi 11-12 ku nyarwanda, amezi 9 ku za kijyambere
* Ihaka iminsi 149-152 (amezi 5)
* Isekurume imwe ihagije inyagazi 50 kandi itangira kwimya imaze amezi 15 ivutse
* Abana b’ihene bacuka bamaze amezi 3 ivutse bitewe n’ubwoko cyangwa uburyo zororrwa
* Hagati y’imbyari nindi hacamo amezi 9-12
* Abana bihene bavuka bafite kg 2 (isekurume) na kg 1,8 (inyagazi)[2]
* Ihene nyarwanda ishobora kubangurirwa ku isekurume nyamahanga kugirango ibashe kongera ibiro cyangwa umukamo mwiza
* Inyagazi bayikura mu bworozi igihe cyose ifite ibibazo by’ubuzima
* Ihene ikurwa mu bworozi igihe cyose igize imbyaro 6 ku ihena za Kinyarwanda, ni 9 ku za kijyambere ubwo iba ifite imyaka irindwi[3]